Kuwa gatandatu tariki 18 Werurwe 2023 nibwo inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Tuyishime Kayijamahe Esther wari umuririmbi mwiza yamenyekanye ,.
Amakuru Yegob ikesha bamwe mu basenganaga na nyakwigendera avuga ko Esther yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe ,nyuma y’urupfu rw’umwana we w’imfura yari akimara kwibaruka witabye Imana ku itariki 14 Gashyantare 2023.
Ngo kuva icyo gihe Esther yahise ajya muri koma akimara kumenya inkuru y’urupfu rw’umwana kugeza ku itariki 18 Werurwe 2023 ubwo yitabaga Imana.
Esther Tuyishimire yavutse ku itariki 20 Ugushyingo 1996 ,avukira muri Gatsibo mu ntara y’iburasirazuba ndetse mu mwaka washize wa 2022 ku itariki 21 Gicurasi nibwo yari yashyingiranwe n’umukunzi we Ndatimana Francois.
Esther akaba yari umukozi w’Imana mu itorero rya ADEPR ndetse yanyuze mu Cholare zitandukanye ,zirimo chorale Amahoro yo ku Kinamba na chorali Bethsaida y’Ikibungo, urupfu rwe rukaba rwarababaje benshi mubari bamuzi.