Abantu benshi ku mbugankoranyambaga batunguwe cyane n’inkuru y’urukundo rw’amahano aho umubyeyi ukiri muto yahishuye uburyo yashyiranwe n’uwari impanga ye bavukanye mu nda imwe.
Nyuma y’uko uyu mubyeyi ukiri muto ungana n’impanga ye ikaba na musaza we ashyize ahanze amashusho [agizwe n’amafoto] bari kumwe arimo amagambo asobanura ubuhamya bw’inkuru y’urukundo rwabo itangaje, ibinyamakuru byinshi byayigarutseho bivuga ko ari abo muri Nigeria.
Muri aya mashusho uyu mubyeyi ubutumwa yashyizemo hari aho yagize ati ”Dufitanye umubano kuva tukivuka. Twaje kubona ko bifite icyo bivuze hagati yacu. Ababyeyi n’inshuti baradutandukanyije bavuga ko ari icyaha turimuka tuva mu rugo dukomeza kubana”.
Hari aho akomeza asobanura uko baje gukora ubukwe bakabyarana, ati ”Yansabye ko namubera umugore ku mugaragaro dukora ubukwe nta n’umwe wabutashye (ababyeyi babo). Twakoze ubukwe twirengegije byose nza gutwita ubu dufite umwana w’umukobwa”.