in

Akumiro: Ubusambanyi bukababije mu magereza butumye umucungagereza ashinjwa gutera inda imfungwa.

Nyuma y’inkundura y’abacungagereza bagiye bagaragara mu mashusho batera akabariro n’imfungwa muri Afurika y’Epfo noneho ubu haravugwa umucungagereza wateye inda imfungwa.

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo hakomeje kuvugwa ingeso mbi z’ubusambanyi zikorerwa muri gereza. Nyuma yaho hafatiwe umugabo ufunze asambana n’umugore ucunga gereza, ubu noneho haravugwa umucunga gereza wateye inda umugore w’imfungwa.

Mu mujyi wa CapeTown, abashinzwe amagereza muri Zulu-Natal batanze ikirego cyirega umugabo w’umuyobozi mu bacungagereza wagize uruhare mu gusambanya imfunga akayitera inda.

Uyu muyobozi w’umucunga gereza utatangajwe amazina ye, aracyakurikiranwa na disipulini ye idahwitse yo gutinyuka kuryamana n’umugore ufunze. Ni urubanza rwa kabiri ruri gukorerwa iperereza muri iyo ntara nyuma y’uko hari n’andi mashusho yerekanwe ku muyobozi w’umugore ucunga gereza asambana n’umugabo ufungiye muri iyo gereza.

Komiseri w’igihugu ushinzwe amagereza, Arthur Fraser, yamenyesheje Inteko Ishinga Amategeko ko umucunga gereza yateye inda imfungwa, agasaba kuba bahabwa abakozi bashoboye Porotokore ihambaye nk’uko News24 ibitangaza, ati: “Turabikurikirana, ariko turashaka protocole isobanutse y’ukuntu dukora”. Amakuru avuga ko kandi n’abacunga gereza ubwabo baba basambana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Patriots BBC yatangaje abakinnyi izifashisha muri BAL

Inkuru y’urukundo yavugishije benshi:bavutse ari impanga birangira bashyingiranwe||ubukwe bwabo ntawabutashye(AMAFOTO)