Inkuru y’urukundo rwa Helen na Les Brown tugiye kubagezaho ,turibwifashishe iyanditswe mu kinyamakuru People ku itariki 29 Nyakanga 2013 ,yari yanditswe na Wade Rouse.
Helen na Les Brown bavukiye umunsi umwe ,nyuma bamaze gukura baza gukundanira mu mashuri yisumbuye ariko nanone ababyeyi babo batabikunze cyane ko bari batandukanye mu bijyanye n’ubushobozi bw’ubutunzi ,kuko kwa Helen bari abantu batifashije mu gihe kwa Les Brown bari abakire .
Nyuma yo gukundana igihe kirekire ababyeyi babo batabyishimiye baje kwiyemeza kubana ku itariki 19 Nzeri 1937, bakora ibyo imiryango yabo itumvaga ko byashoboka baba batsinze igitego cya mbere.
Icyakora icyaje kubabaza benshi mu bari babazi ni uko nyuma y’igihe kirekire mu munyenga w’urukundo ,ku itariki 16 Kamena 2013 Helen yaje kwitaba Imana azize Kanseri yo mu nda , mu gihe umugabo we Les Brown yitabye Imana umunsi wakurikiye uwo Helen yitabyeho Imana nawe azize uburwayi bwo mu ngingo .
Aba bombi bitabye Imana bafite imyaka 94 ,ndetse bakaba barimo bizihiza isabukuru y’imyaka 75 bari bamaranye mu munyenga w’urukundo .