in

Inkuru y’umwana w’imyaka itandatu washatse gupfa ku bwa mushiki we yakoze ababyeyi benshi ku mutima

Iyi ni inkuru yafasha buri wese ndetse yanakoze ku mutima ababyeyi benshi kubera igikorwa cyakozwe n’uyu mwana muto cyane.

Hariho umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu wari ufite mushiki we w’imyaka ibiri wari urembye cyane kandi akeneye amaraso menshi nyamara habuze uyamuha kuko benshi batahuzaga ubwoko bw’amaraso buhana. Ntakabuza iyo umukobwa abura umuha amaraso yari kuba abuze ubuzima agapfa.

Mu gukomeza gupima abantu bashakisha uwaha umukobwa amaraso basanze ako gasaza ke kamurushaga imyaka ine gusa ariko gashobora kumuha amaraso.

Wibuke, umukobwa yari afite imyaka 2 musaza we afite imyaka 6. Ubwo koko icyo si cyari ikigeragezo? Bidatinze muganga na nyina w’abo bombi yagiye kubimuganirizaho.

Umuganga yarifashe asobanurira umwana w’umuhungu ko gashiki ke gakeneye amaraso ngo kabashe kubaho kandi ko byanga byakunda amaraso akenewe ari ya musaza we gusa nta yandi yamuramira.

Umwana w’umuhungu w’imyaka 6 rwose yabikaraze mu ntekerezo ze ntiyabyiyumvisha neza, maze asaba muganga na nyina kumuha byibuze iminsi ibiri yo kubitekerezaho, byarabatunguye.

Ni gute akana nk’aka gakunda cyane gashiki ke gatangiye kujijinganya no gutekereza cyane ku gikorwa cyo guha mushiki we amaraso? Umuhungu bamuhaye iyo minsi ibiri yo kubitekerezaho.

Umwana yabanje gufata umwanya wo kubitekerezaho!
Kera kabaye umuhungu yaje gusura mushiki we yakundaga cyane wari uryamye mu bitaro kwa muganga, ahageze ashengurwa bikomeye n’uburwayi bwa mushiki we wari uri mu marembera aganisha ku rupfu kandi binazwi neza ko habura amasaha macye ngo apfe.

Umuhungu yahise ahamagara muganga na nyina ati rwose noneho nabitekerejeho neza, nimuze munkuremo amaraso muyamuhe nabyiyemeje.

Baryamishije agahungu ku gitanda batangira kukavoma amaraso ngo bayatere mushiki we, uko bayahaga mushiki we rwose niko yazanzamukaga binagaragarira amaso umwana w’umukobwa ku myaka ibiri arakira.

Nyamara musaza we yahise atangira kurwara ubwoba, ariko akihagararaho kuko ibyo nyine yakoze yari yabitekerejeho bihagijee.

Muganga akimara gusezerera uwo muryango akana k’agahungu kahise kamubaza gati “Ese muga, ko udusezerera utambwira amasaha asigaye?”

Muganga agwa mu kantu niko kubaza umuhungu ati se amasaha y’iki? Rwose yakize ameze neza witinya mushiki wawe arabaho nimwitahire.

Agahungu karongera karamwibutsa neza, ati se ntubyibuka ko mwambwiye ko mushiki wanjye natabona amaraso ari bupfe? Ubwo se aka kanya wibagiwe ko amaraso yaburaga yari agiye gutuma apfa ariyo nemeye ko munkuramo mukaba mwayamuhaye?

Kabwira muganga kati rwose nafashe umwanya mbitekerezaho muha amaraso yanjye kandi nta gahunda yo kongera kuyamwaka mfite kandi nanjye sindibubone uyampa ubwo byarangiye mbwira amasaha asigaye ngo mfe.

Nibwo abantu bumvise ibyo umwana yari yiyemeje.
Ubwo nyine abantu bahise babyumva ko uwo mwana w’umuhungu ubwo yatekerezaga ku gikorwa cyo guha umukobwa mushiki we amaraso yasanze uturaso ducye yifiteye yari agiye kuduha mushiki we maze agapfa mu cyimbo cye.

Nibwo abantu bahise bumva rwose ko uwo mwana ahisemo kureka ducye yari yarakoze n’utwo yabonye mu myaka ye itandatu, akanahara ibyo yari kuzabona agapfa maze mushiki we nawe akagira amahirwe yo kbubona byibuze iyo myaka ine yamurushaga.

Muganga ubwo yahise ahumuriza umwana w’umuhungu rwose amubwira ko agiye gukura akazabana n’umuryango we agakura kugeza ashaje ashatse umugore rwose nawe akabyara hungu na kobwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Couples zitangiye umwaka wa 2022 ziyoboye izindi muri showbizz nyarwanda (Amafoto)

Akoresheje amagambo yuzuyemo imitoma myinshi, Clapton Kibonge yifurije umugore we isabukuru nziza y’amavuko