in

Inkuru y’umukobwa w’uburanga wavukanye SIDA yakoze abantu ku mutima.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gutangarira umugore wo muri Kenya witwa Doreen Moraa Moracha bashima ko afite umutima ukomeye nubwo yavukanye virusi itera SIDA.

Uyu mugore ukunze gushyira kuri Twitter amagambo agaragaza ko yamaze kwiyakira no kwakira ko kubana na virusi itera SIDA ari ibintu bisanzwe, avuga ko yavukanye umushyitsi kandi ko atazigera yemera ko uwo mushyitsi utabasha kuvuga amwangiriza ubuzima.

Agira ati “Imiti igabanya ubukana bwa SIDA ntikwiye kugira uwo irambira. Rimwe na rimwe mfata amafoto ndikuyinywa kugira ngo nereke HIV ko ari njye boss. Ntabwo ndwaye, ntabwo ngiye gupfa, ahubwo ndatangaje kuko mfite umushyitsi usuzuguritse muri njye”.

Akomeza agira ati “Ntabwo nigeze mbaho ntafite virusi itera SIDA nta n’ubwo nzi uko bimera, ariko ndanezerwa iyo mumbaza muti ‘uravugisha ukuri ubana na HIV/AIDS?’ Ni ukubera ko nabaye umwizerwa ku miti igabanya ubukana (ARVs) ikanyitura. N’igihe nari umwana muto ntabwo nigeze ngaragara nk’umuntu ufite virusi itera SIDA kuko nanze ko ariyo igenga ubuzima bwanjye”.

Abakoresha twitter bashimye uyu mugore bamusaba gukomeza umurava, gusa hari n’abavuze ko yagaragaje ko virusi itera SIDA ari akantu gasuzuguritse ntibemeranya na we kuri iyo ngingo.

Uwitwa Jorman Murthi yagize ati “Uri kubera urugero benshi unabaha icyizere cyo kwirukana akato. Urakoze kwifurije ibyiza”.

Nabwire Rebecca, ati “Nshuti, Imana ikomeze umuhate wawe kandi ntuzacike intege. Urakomeye Dr Sabirina Kitaka na Minisiteri y’Ubuzima barabibona”.

Mu batanze ibi bitekerezo harimo abataremeranyije n’uyu mugore aho yavuze ko Virusi itera SIDA ari umushyitsi usuguritse gusa bose icyo bahurizaho ni uko uyu mugore yamaze kwiyakira akaba ari gukomeza abagifite, n’abacibwa intege no guhabwa akato.

Doreen Moraa Moracha yavutse mu 1992, avuka ku babyeyi umwe yaranduye undi ari muzima. Yavukanye ubwandu bwa Virusi itera SIDA. Ubu agize imyaka 29 kandi aracyakomeye abikesha gufata neza imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo ababyeyi bakoreye umusore utagira amaguru ntawe bitatera ishavu(Video)

Mu Rwanda: Umugabo Yandikiye Uruganda Rwa Skol Arumenyesha Ko Rwagira Icyo Rumumarira Kuko Icyaka Kigiye Kumuhitana