in

Inkuru y’umugeni warozwe agikora ubukwe akajya aruka inyama z’amaroti ikomeje gukura abatari bake umutima

Umubyeyi witwa Tuyishimire Vestine yatanze ubuhamya bwateye abantu ubwoba aho yavuze ko yarozwe akajya aruka inyama z’amaroti.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv ku muyoboro wa YouTube mu gice cyo gutanga ubuhamya cyinyura kuri iyo shene.

Uyu mubyeyi avuga ko yarozwe akiri umugeni amaze ibyumweru bibiri akoze ubukwe ni uko aza kwivuza mu bavuzi ba gakondo, bajya bamuha imiti imurutsa, akaruka inyama z’amaroti.

Uyu mubyeyi yaje kurokoka ayo marozi maze aza no kubyara umwana wa mbere, uyu mwana we na we yararozwe arogerwa rimwe na nyina. Nyina yari yararozwe kujya yumva intozi ziri kumurya umubiri wose ndetse n’iminyorogoto igenda mu nyama z’umubiri we. Umwana we yarozwe afite amezi atatu.

Uyu mubyeyi avuga ko yaje kurokoka ibyo bigeragezo byose, kuri ubu ni Umubyeyi w’abana bane.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rio Ferdinand yakije umuriro hagati y’abafana ba Arsenal na Manchester United mbere ya ‘derby’ubwo yagereranyaga Casemiro na Thomas Partey

Teta Sandra yashyize ukuri kose hanze ku makuru akomeje kuvuga ko agiye gusabwa na Weasel Manizo babyaranye abana babiri