in

Inkuru y’ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava yabaye kimomo kubera ibyabaye kubaturuka mu muryango wabo ubwabo

Inkuru y’ubukwe bw’uwiyita ‘Bishop’ Gafaranga na Annette Murava, bukomeje kugarukwaho byumwihariko ibyabaye ku munsi wabwo nyirizina bitazibagirana, ahari hakajijwe umutekano mu buryo budasanzwe ku buryo hari n’uwo mu muryango wa Gafaranga wabutashye ariko agasubizwayo ngo kuko atari ku rutonde.

Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, muri hoteli imwe iherereye mu Karere ka Bugesera, nyuma yuko bugarutsweho cyane.

Ku banyamakuru bagiye bazi ko bagiye gutara amakuru y’ubukwe bw’ibi byamamare, bavuga ko bwababereye amakwe kuko ibyabayeho, batari babyiteze.

Aba banyamakuru barimo abakorera ku miyoboro ya YouTube, basabwe gusiba amashusho bari bafashe, babitegekwa n’abasore b’ibigango bari bacunze umutekano muri ubu bukwe.

Andi makuru kandi yamenyekanye ni uko umwe mu bari babutashye wo mu muryango wa Bishop Gafaranga, yatahiye aho atarebye ibirori bya mwenewabo.

Ubukwe bwa Habiyaremye Zachariel na Annette Murava bwagarutsweho cyane kuva mu byumweru bibiri bishize, aho bamwe batunguwe n’inkuru yabwo dore ko urukundo rwabo rwagizwe ibanga rikomeye.

Bamwe bavugaga ko batumva uburyo Murava usanzwe ari umuramyi azwiho no kuyoboka Imana cyane yaba agiye kurushinga n’umugabo usanzwe afite umugore n’abana, ndetse hakaba hari na bamwe bavuga ko Bishop Gafaranga ataratandukana mu buryo bwemewe n’ametegeko n’umugore bivugwa ko babanaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Onana akomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga kubera ukunu ari kuririmba indirimbo ya Afrique bita Agatunda -Reba videwo

Amashusho y’ihene yagaragaye hejuru y’inzu z’ubucuruzi imeze nk’iyoboye inama yasakaye ku mbuga nkoranyambaga