in

Inkuru y’inshamugongo kuri ya Ngagi yari imaze igihe kinini mu Rwanda kurusha izindi zose zihari

Inkuru y’inshamugongo kuri ya Ngagi yari imaze igihe kinini mu Rwanda kurusha izindi zose zihari.

Ikigega Dian Fossey Gorilla Fund cyatangaje ko ingagi yari imaze imyaka myinshi kuruta izindi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yapfuye imaze imyaka igera kuri 43.

Iyo ngagi yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi muri Mata 2023, ihita ibura mu muryango yabarizwagamo.

Umujyanama Mukuru mu kigega Dian Fossey Gorilla Fund, witwa Veronica Vecellio yanditse ati “Iyi ngagi yagaragaje ibimenyetso by’uburwayi muri Mata 2023, ihita ibura mu muryango, hamwe n’indi y’ingabo yitwa Agahebuzo dutekereza ko yari yagumyeyo iyitegereje. Igihe Agahebuzo yagarukaga mu muryango mu mpera z’ukwezi, twahise twanzura ko Mukecuru yapfuye.”

Mu myaka myinshi ingagi Mukecuru yari imaze, yabyaye abandi bana umunani batabashije kubaho ndetse aba bihebeye kwita ku ngagi bagiye bayikurikirana mu gihe yabaga iri mu gahinda ko gupfusha abana bayo.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

‘Bari bashimuse Arena’ Bwa mbere abagize itsinda rya Kigali Boss basohokeye mu ruhame rw’abantu benshi aho bari bambaye imyenda ishotorana

“Ntashyari mufitiye, kandi ni se w’abana banjye” Zari Boss Lady yasubije muri Tanzania aho yakirijwe ibibazo by’ibanda ku ishyari afitiye wa mukobwa wasomanye na Diamond Platnumz