in

Inkuru y’inshamugongo; Kigali habereye impanuka y’igare ihitana umwana w’umunyeshuri

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigara haravugwa inkuru y’inshamugongo y’impanuka y’igare ryagonze abana babiri maze umwe ahita ahasiga ubuzima.

Ni mu muhanda uva mu Kigarama werekeza Nyamirambo aho aba bana bari bavuye ku ishuri maze ubwo bambukaga umuhanda, umunyonzi wari ufite umuvuduko udasanzwe kandi nta feri igare rye ryari rifite maze ahita agonga abo bana maze bagwa muri borodire.

Abaturage bari aho batangarije BTN Tv dukesha iyi nkuru ko abo bana umwe yari mu kigero cy’imyaka 8 undi ari mu kigero cy’imyaka 5 y’amavuko, uw’itanu niwe wahise ahasiga ubuzima.

Imbagukiragutabara yahageze ibatwara kwa muganga, uri mu kigero k’imyaka 8 nawe yari yakomeretse bikomeye gusa uw’itanu we byari byarangiye umurambo wa nyakwigendera nawe urajyanwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yaberekaga uko batinga! Umwarimukazi yatawe muri yombi azira kwigisha abana ubutinganyi

Bigezi irica! Umurwayi yasimbutse ibitaro ahita agagara