Mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera mu kagari ka Mata haravugwa inkuru y’inshamugongo aho abantu 5 bo mu muryango umwe barohamye mu kiyaga cya Kivu.
Umukecuru n’umwuzukuru we bahise bapfa naho uruhinja rwwaru rumaze iminsi irindwi ruburirwa irengero.
Byabaye kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, aho umugore wari uvuye mu bitaro bya Kibuye kubyara n’abari bamuriho kwa muganga, bahisemo kunyura inzira y’amazi kuko babonaga ariho hafi, bageze hagatu mu Kivu, bahuye n’umuyaga mwinshi ubwato barimo burarohama.
Ubwo bwato bw’ibiti harimo umugabo we, uruhinja rw’iminsi irindwi n’umwana we w’imyaka ibiri n’igice na nyirabukwe w’imyaka 51.
Bukimara kurohama, umugabo n’umugore bagerageje koga bavamo ari bazima banavanamo umwana wabo ariko yaje gupfa yageze imusozi.
Umugore n’umugabo barokotse iyi mpanuka babimenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bubimenyesha abashinzwe umutekano wo mu mazi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Kugeza ubu, uruhinja ntabwo ruraboneka gusa inzego z’umutekano ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bari kumushakisha.