Umupolisi ukorera mu Murenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru yarashe umugore ufite uruhinja rw’amezi ane, abo mu muryango we bavuga ko bakeneye ubutabera, n’uburyo bwo kwita kuri uwo mwana yasize.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel aganira n’ikinyamakuru umuseke dukesha iyi nkuru yavuze uko byagenze.
GIP Habiyaremye Yavuze ko taliki 03 Gashyantare 2023 abapolisi bo kuri Sitasiyo y’Umurenge wa Ngera bahawe amakuru ko hari umuturage witwa Sibomana Jean Paul w’Imyaka 23 y’amavuko, ucuruza inzoga zo mu bwoko bw’ibikwangari zitemewe.
CIP Habiyaremye avuga ko Polisi ikimara kumva iyo nkuru yihutiye kujyayo kugira ngo imufate. Avuga ko bahageze uwo mugabo hamwe n’agatsiko bari kumwe bashatse kubarwanya, babatera amabuye no kubambura imbunda.
Umwe muri abo ba Polisi ngo yarashe umuturage witwa Yankurije Espérance w’imyaka 19 y’amavuko ahita yitaba Imana.
Ati “Muri ako kaduruvayo umupolisi yahise arasa uwo muturage.” CIP Habiyaremye avuga ko hari n’undi witwa Tuyizere Jeannette wari kumwe n’abo baturage, na we isasu ryakomerekeje, ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.