Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, Omborenga Fitina na Yunusu Watara Nshimiyimana, n’abavandimwe babo barimo Sibomana Abouba na Mwizerwa Amin bagize ibyago bikomeye. Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, bapfushije Papa wabo, bikaba ari inkuru yababaje benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru.
Aba basore bombi bamaze kumenya urupfu rw’umubyeyi wabo nyuma yo gusoza imyitozo kuri uyu wa mbere. Byari ibyago bitunguranye, bibasiga mu gahinda kenshi, kuko bari mu rugamba rwo gukomeza kuzamura urwego rwabo nk’abakinnyi b’ikipe y’igihugu.
Nyakwigendera yasize abana bazi gukina ruhago, kuko uretse Omborenga na Yunusu, abandi bavandimwe babo barimo Yamini Salumu na mukuru wabo Sibomana Abuba, wungirije umutoza mukuru wa Gorilla FC, na bo bakinnye mu ikipe y’igihugu. Ibi bigaragaza ko yari umubyeyi wagize uruhare mu guteza imbere impano y’abana be mu mupira w’amaguru.
Abakinnyi b’Amavubi bahawe uruhushya rwo kwitabira imihango yo gusezera kuri Papa wabo no kumuherekeza mu cyubahiro. Ni ibyago bikomeye kuri bo no ku muryango mugari w’umupira w’amaguru. ALLAH amwakire mu buntu bwe, kandi akomeze abasigaye.