in

Inkuru y’akababaro isohotse nonaha kuri Dj Brianne ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda

Umuvanzi w’imiziki, DJ Brianne uri mu bagezweho muri iyi minsi, ararembye nyuma yo kwitura hasi akagira ikibazo mu rutirigongo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zigiye zitandukanye, yabwiye abamukurikira ko arwaye kandi akomerewe n’uburwayi amaranye iminsi, abasaba amasengesho.

Uyu mukobwa kandi yabwiye IGIHE ko arwariye mu rugo iwe nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 yituye hasi ari mu rugo akagusha umugongo.

Nyuma yo kwitura hasi yagiye kwa muganga ku wa mbere kuko yumvaga atameze neza, ni uko baza kumubwira ko yagize ikibazo mu rutirigongo rwe bamusaba ko azajya guca muri MRI.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Hhhh
1 year ago

Azize gutukana kwe

Dore ibintu Amavubi asabwa kugira ngo yitabire igikombe cy’Afurika

Umuhanzi ufunzwe R. Kelly yasabwe gutanga miliyoni 4 z’amadolari