in

NdababayeNdababaye

Inkuru y’akababaro: impanuka ihitanye umukinnyi w’amagare ku Kamonyi.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nzeri 2021, ikaba yabereye mu Karere ka Kamonyi aho Ishimwe Patrick yari mu myitozo. Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa FERWACY, hari ubutumwa bugira buti:

FERWACY ibabajwe no kubamenya urupfu rwa Ishimwe Patrick wakiniraga Cine Elmay wazize impanuka y’imodoka ari mu myitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Kamonyi.

Twifatanyije n’umuryango we n’ikipe ye muri ibi bihe bikomeye.

#RIPPatrick

Iyi mpanuka ikimara kuba, uyu mukinnyi yagerageje kwitabwaho kugira ngo barokore ubuzima bwe, ariko biranga, birangira ashizemo umwuka.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ishimishije ku bakunzi ba Bahavu Jannet n’umugabo we

Dore ibyo Kimenyi na Muyango bakoreye umwana wabo akimara kuvuka