in

Inkuru y’akababaro; Habaye impanuka ikomeye cyane aho abantu barenga 31 bagwiriwe n’inzu -AMAFOTO

Mu gihugu cya Cameroon inyubako y’Ubucuruzi yagwiriye abantu 31 abagera kuri 12 barapfa.

Mu mujyi w’Ubucuruzi wa Douala mu gihugu cya Cameroon, abantu 12 bapfuye bazize inyubako yabagwiriye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2023 rishyira ku cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2023.

Aba bantu bapfuye nyuma y’uko inyubako y’Ubucuruzi igizwe n’amagorofa ane yagwiraga inzu nto. Amakuru avuga ko iyo nyubako igeretse inshuro enye yagwiriye inzu ebyiri zarimo abo bantu.

Guverineri wa Littoral Samuel Ivaha Diboua yemeje ko hapfuye abantu 12 abandi barakomereka. Yagize ati: “Inzu y’amagorofa 4 yagwiriye abantu 31 tukaba tumaze kubarura abagera ku bantu 31,muri bo 12 bapfuye .Abandi bakomeretse ubu bari mu bitaro barimo kwivurwa .”

Abaturage batuye aho byabereye bavuze ko iyo mpanuka yabaye mu rukerera ariko ubutabazi bwatangiye mu gitondo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamukinnye mo agapira: Umuhanzi Akon yatigishije imbuga nkoranyambaga nyuma y’ibyo yakoreye mu mbaga y’abari bitabiriye igitaramo yaririmbye mo [AMAFOTO]

Danny Nanone imibare ye yajemo ibihekane bitewe nibyo yategetswe n’urukiko