in

Danny Nanone imibare ye yajemo ibihekane bitewe nibyo yategetswe n’urukiko

Nyuma y’igihe umuraperi Ntakirutimana Danny wamamaye nka Danny Nanone ajyanywe mu nkiko n’uwo babyaranye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse uyu muhanzi gutanga indezo ndetse no kwiyandikishaho umwana.

Mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwapfundikiwe ku wa 21 Nyakanga 2023, Danny Nanone yategetswe gutanga indezo ya 100,000 Frw buri kwezi.

Uyu muraperi kandi yategetswe kwiyandikishaho umwana mu irangamimerere.Urukiko rwategetse ko Danny Nanone yishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi icumi (10,000Frw) atayatanga mu gihe giteganywa n’amategeko akazavanwa mu bye ku ngufu za Leta.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro; Habaye impanuka ikomeye cyane aho abantu barenga 31 bagwiriwe n’inzu -AMAFOTO

Umutoza wa Rayon Sports yantenze bikomeye ubushobozi bw’umukinnyi yasanze muri iyi kipe ndetse benshi bemeza ko yari anayoboye abanyarwanda ba Gikundiro