in

Inkuru ya Hakizimana wamaze hafi ½ cy’ubuzima bwe yiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Innocent Hakizimana wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Master Fire, yarangije Kaminuza nyuma y'imyaka 18

Mu Kinyarwanda tugira Umugani w’Umugenurano uvuga ngo “Uwitonze akama Ishashi”, bisobanuye ngo uwitonze agacisha make kandi akagira kwihangana agera kubyo benshi bafata nk’inzozi.

Kuva mu mwaka wa 2006, mu Burezi bw’u Rwanda humvikana inkuru y’uwitwa Innocent Hakizimana wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Master Fire.

Master Fire yinjiye muri Kaminuza muri 2006, ajya kwiga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare, cyahibdutse Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

Icyo gihe Master Fire yigaga mu Ishami rya Amashanyarazi, nyuma y’ umwaka umwe muri 2007 yinjirye mu buhanzi, aramamara cyane cyane mu njyana ya Hip Hop.

Muri 2008, Master Fire yahgaritsee intake ibiri atiga muri Kaminuza Nkuru y’U Rwanda, icyo gihe byavuzweko yahagaritswe ubwo yatukaga Theoneste Mutsindashyaka wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.

Bivugwa ko ubwo uyu muyobozi yari yasuye abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, yamututse akavuga ko ari ikirara, nawe agahita amutuka bikamuviramo guhagarikwa imyaka ibiri atiga.

Yagarutse kwiga muri 2011ariko nabwo aza kujyanwa Iwawa, aho bivugwa ko yaziraga kunywa ibiyibyabwenge no kwinjira mu macumbi y’abakobwa.

Mu 2017 yahise ajya kwiga muri Kaminuza ya UTAB ibarizwa mu Karere ka Gicumbi, akaba yigagamo ibijyanye n’Ingufu zisubira.

Mu 2021 nibwo yari gusoza Kaminuza nk’umwe mu banyeshuri bari bamaze imyaka ine bayigamo, gusa byaje kwanga biturutse ku myenda yasanzwe afite, bimusaba kujya gushaka ibyangombwa kugira ngo FARG imwishyurire.

Mu 2022 imaze kumwishyurira binyuze muri MINUBUMWE, yasanze hari amasomo atari yarangije neza abanza kuyiga, bituma ashyirwa ku rutonde rw’abasoza kaminuza muri uyu waka wa 2023.

Ubwo yari mu birori byo gusoza amasomo ‘Graduation’ Master Fire yavuze ko ashima Uwiteka.

“Ndashima uwiteka gusa. Uwiteka ni umwami w’amahoro kandi arasubiza.”

Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko kuko yavutse mu 1984, avuga ko yize ingufu zisubira ndetse ko yiteguye kubyaza umusaruro amasomo yahawe kuva muri 2006 ubwo yinjiraga muri Kaminuza.

Innocent Hakizimana wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Master Fire, yarangije Kaminuza nyuma y’imyaka 18

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubugabo bw’umugabo bwaheze mu mwobo yacukuye mu rukuta ngo ujye umufasha gutera akabariro

Samusure yariye karungu! Samusure ari gusaba RIB gukurikirana umuntu wamusebeje ngo yahunze icyaha