Umutoza wa Arsene Wenger akimara gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Arsene Wenger, yemereye abafana ko agiye kongera imbaraga mu ikipe akazana abakinnyi bazamufasha kubaka ikipe mu gihe kizaza kandi akagura abakinnyi bakomeye. Kuri ubu uyu mutoza akaba yamaze gusinyisha umukinnyi wa mbere uzongera imbaraga muri ba myugariro be.

Amakuru dukesha ikinyamakuru skysport.com cyandikira mu bwongereza aravuga ko ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal bumaze gusinyisha myugariro w’ikipe ya Schalke 04 Sead Kolasinac w’imyaka 23, w’umunya Bosnia. Uyu mukinnyi nkuko umutoza Arsene wenger abisobanura akaba avuga ko aje kongera imbaraga muri ba myugariro cyane cyane ko umusore Nacho Montreal atangiye kwegereza imyaka mikuru. Uyu musore kandi akaba yaguze akayabo ka Miliyoni zirindwi n’igice.