Ku munsi nk’uyu tariki 07 Kamena 2003 nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye umukino w’amateka n’abaturanyi ba Uganda, ubwo bashakaga itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia.
Ikipe y’igihugu Amavubi yari mu itsinda rya 13 ryagomabaga kuzamukamo ikipe imwe gusa, ari kumwe na Ghana ndetse na Uganda ikunze kutwandagaza mu karere k’iburasirazuba.
URwanda rwagiye gukina uyu mukino ari urwa nyuma mu itsinda ahorwari rufite inota 1 gusa, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Ghana ibitego 4-2 muri Ghana, ndetse rukanganya na Uganda i Kigali. Ku rundi ruhande Uganda yo yari iya mbere mu itainda n’amanota 4 kuko yari yanganyije n’u Rwanda igatsinda Ghana.
Bitewe n’umusaruro bari bakuye kuri Ghana ndetse n’i Kigali, abagande bakekaga ko ari umukino uza koroha, ariko batunguwe ku buryo bukomeye n’ibyawuvuyemo.
Imbere y’abantu ibihumbi 50 muri Nakivubo Stadium, Amavubi yatangiye umukino asatira Uganda. Haje kuzamo imvururu maze rutahizamu w’Amavubi yagenederagaho Jimmy Gatete bamukomeretsa umutwe, ariko yanga gusiga abandi ku rugamba ajya hanze baramupfuka agaruka mu kibuga.
Amavubi ntiyatangiye nabi iyi mikino kuko umukino wa mbere wabereye muri Afurika y’epfo, Amavubi yanganyije na Mozambique igitego 1-1. Kuri uyu munsi saa 21:00 araza kuba akina na Senegal kuri stade Me Abdoulaye Wade iherereye i Diamniadio muri Senegal.
Nyuma y’umukino wa mbere, iri tsinda riyobowe na Senegal ifite amanota atatu nyuma yo gutsinda Benin ibitego 3-1. U Rwanda na Mozambique bafite inota rimwe, mu gihe Benin ifite ubusa.
Iyo ugerageje kuganira n’abakunzi ba ruhago batandukanye bakugaragariza kp nta kizere kinshi baha ikipe y’igihugu Amavubi kuba yabona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika, ariko bakarenzaho ko byose bishoboka mu gihe imyiteguro yaba igenze neza.
Gusa ku ruhande rw’abakinnyi n’abatoza babo, bo bavuga ko intego ari gusubira mu gikombe cy’Afurika nyuma yimyaka isaga 20 u Rwanda rugiye mu gikombe cy’Afurika bwa mbere.
Kuba ku munsi nk’uyu aribwo u Rwanda rwabonye itike, byabaye inkomezi ku bandi bakinnyi ko ari nta kidashoboka bagomba kugenda bashaka insinzi nka ba Jimmie Gatete.