in

Inkuru nziza muri Rayon Sports iri mu myiteguro y’umukino wo kwishyura wa Al Hilal Benghazi 

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko rutahizamu wayo w’umunya-Maroc Youssef Rhab yagarutse mu myitozo, akaba ashobora kwifashishwa kuri uyu wa Gatandatu bakira Al Hilal Benghazi.

Youssef Rhab yari amaze igihe yaravunitse ubwo Rayon Sports yakinaga na Kiyovu Sports mu irushanwa rya RNIT ryateguwe na BB Sports Agency.

Usibye Youssef Rhab kandi muri Gikundiro batangaje ko umunyezamu wayo Adolphe Hakizimana nawe wari wavunikiye mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wayihuje na Al Hilal Benghazi ubu yagarutse mu myitozo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023, nibwo Rayon Sports irakina umukino wo kwishyura na Al Hilal Benghazi doreko umukino ubanza zombi zanganyije igitego 1-1. Rayon Sports niramuka isezereye Al Hilal izahita isubira mu matsinda ya CAF Comfederation Cup iherukamo 2018.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Fata umugore wawe mujye guterera akabariro muri Lodge urebe ko atakuryohera kurusha indaya uhora wirukaho” Umugore witwa Jennifer yagiriye inama abagabo bumva batakinyurwa n’abagore babo mu cy’amabanga y’abashakanye bigatuma ashukurira indaya

“Arakurusha ubwiza kandi ashaje” Miss Mutesi Jolly yerekanye Mama we maze abafana be bakimubona basanga burya nta bwiza bwa Jolly umugereranyije na Mama we (VIDEWO)