Mwalimu Rucagu Boniface wo mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu wakubiswe agirwa intere n’abagizi ba nabi ubwo yajyaga mu masengesho ya mu gitondo bita ‘Nibature’ arimo koroherwa.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 01, Mata, 2023 nibwo Rucagu Boniface yajyanwe igitaraganya mu bitaro bya Gisenyi nyuma yo kunigwa n’abagizi ba nabi.
Yasagariwe n’insoresore zisiga atabasha guhumeka neza mu gitondo mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.
Mu ijwi riri hasi cyane mu kiganiro Umuseke dukesha iyi nkuru wagiranye na Rucagu Boniface nyuma yo kuva mu bitaro, avuga ko ubwo yari agiye muri ‘Nibature’ yahuye n’abasore bahanye intera nk’uko abanyerondo baba bameze, umwe ajya imbere ye amusaba guhagarara bahita bamuviraho inda imwe.