Kuri uyu wa gatanu, abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bagiye guhurira mu nama n’ubuyobozi mu nzego zirimo za Minisiteri, Polisi, RURA n’izindi, kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo.
Iyo nama yafatiwemo imyanzuro igiye itandukanye, kandi yasubizaga ibyifuzo by’abo bamotari bakorera mu mugi wa Kigali.
Imyanzuro y’ingenzi yafatiwe muri iyo nama:
Koperative z’abamotari mu Mujyi wa Kigali zari 41 zakuweho hasigara eshanu gusa (5), bivuze ko izindi 36 zakuweho.
Ikoreshwa rya mubazi byagizwe itegeko ariko ibirometero bibiri bya mbere ni 400 Frw aho kuba 300 Frw.
Imisanzu y’abamotari batangaga mu makoperative nayo yakuweho. Ibi byabaye nyuma y’uko abamotari bavugaga ko imisanzu yabo yaribwaga n’abayobozi ba koperative.
Hanafashwe umwanzuro ko ibirarane abamotari babereyemo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro bivanyweho (RRA), mu rwego rwo gufasha abamotari gukora neza ariko bagatanga imisoro uko bikwiye.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana yabwiye abamotari ko amafaranga yabakatwaga agiye kugabanywa ariko abamotari bose bakazikoresha.
Umumotari udafite Mubazi ntazemererwa kujya mu muhanda guhera kuwa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022.
Iyi myanzuro ifashwe nyuma y’uko ku wa 13 Mutarama 2022, Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu myigaragambyo, baparika moto ahantu hamwe, abandi bagenda bavuza amahoni basaba ubuyobozi kubatega amatwi bukabakemurira ibibazo.
Iyi myigaragambyo yabereye ku Muhima, i Nyamirambo, i Gikondo ku Gishushu no mu Mujyi rwagati.