in

Inkuru nziza ku bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports: Ikipe ya Rayon Sports yongerewe amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda yari yarahejweho

Ikipe ya Rayon Sports benshi bayitakarije ikizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda kubera amakipe ari mbere yayo ariyo APR FC na Kiyovu Sports gusa ubu amahirwe yazamutse.

Shampiyona y’u Rwanda isigaje umukino umwe gusa ngo irangire ikipe ya Rayon Sports irarushwa n’ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports ziyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda amanota abiri gusa.

Ibi bisonuye neza ko igihe ikipe ya APR FC yatsindwa n’ikipe ya Gorilla FC na Kiyovu Sports nayo igatsindwa na Rutsiro FC maze Rayon Sports igatsinda ikipe ya Sunrise FC yahita yegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda.

Mu gihe byaba bigenze gutya Rayon Sports yahita igira amanota 61 mu gihe APR FC na Kiyovu Sports zagumana amanota 60 maze Murera ikegukana igikombe utyo n’ubwo bigoranye gusa nanone birashoboka nk’uko imibare ibigaragaza.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inyama ziragwira iyitwa indimbati yo murayikizwa niki?: Umunyarwenya Ndimbati yatangaje amako y’inyama acuruza imwe murizo ituma abantu bazibazaho byinshi (video)

“Uwagukodesha yaba yayobye” Anita Pendo yatumye abantu bayavuga bitewe n’ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga maze yarangiza akishyira ku isoko (ifoto)