Ishyirahamwe ry’Imikino muri Esipanye (CSD) ryafashe icyemezo cyo kwemerera FC Barcelona kwandikisha by’agateganyo abakinnyi Dani Olmo na Pau Víctor, nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Esipanye (RFEF) na LaLiga bari baranze kubandikisha kubera ikibazo cy’imishahara y’ikipe.
Iki cyemezo cyaje nyuma y’ubusabe bw’ikipe yo kubakoresha mu marushanwa arimo Supercopa de España, kandi kigaragaza ko kubuza aba bakinnyi gukina byari gutera igihombo ku ikipe no ku mukino nyir’izina.
Iki kibazo cyaturutse ku bwumvikane buke ku nyandiko zari zigaragaza ubushobozi bwa Barcelona mu gucunga imishahara y’abakinnyi bayo.
N’ubwo aba bakinnyi bashobora kutazagaragara mu mukino wa ½ cya Supercopa de España, bafite amahirwe yo gukina mu mukino wa nyuma niba Barcelona yagera kure. Iki cyemezo cya CSD gifatwa nk’intambwe mu kurengera inyungu z’amakipe n’abakinnyi, kandi abafana ba FC Barcelona bagaragaje ko bishimiye intambwe yatewe mu guteza imbere umukino w’amaguru muri Esipanye.