in

Inkuru nziza ku bafana ba Manchester United

Ikipe ya Manchester United isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza yatangaje aho ikibazo cy’imvune ya Marcus Rashford kigeze.

Mu cyumweru cyashize nibwo hatangajwe ko Marcus Rashford rutahizamu wa Manchester United yagize ikibazo cy’imvune cyatumye asohorwa mu bakinnyi u Bwongereza bwari gukoresha bukina na Ukraine ndetse n’Ubutariyani mu gushaka itike y’igikombe cy’Uburayi.

Imvune Marcus Rashford yagize ku mukino wa Fulham

Icyo gihe Manchester United yemeje ko Rashford yagize ikibazo cy’imvune mu mukino wa ¼ cya FA Cup.

Ubu amakuru Manchester United itanga ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko, Marcus Rashford yatangiye gukora imyitozo yoroheje ariko adakora ku mupira. Ibintu bitanga ikizere ko uyu rutahizamu ufite ibitego 27 uyu nwaka yazakina umukino Manchester United izasuramo Newcastle United mu mpera z’Icyumweru.

Marcus Rashford ejo wakoze imyitozo yo kwiruka ariko adakora ku mupira

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sinigeze mbirota! Imbamutima za Messi nyuma yo kugerwa mu kebo kagerewemo Pelé na Maradona _ AMAFOTO

Mutabarire hafi byakomeye! Urubuga rwa Twitter rushobora kwisanga rwafunze imiryango