Umwana w’umuhungu witwa Samuel wabaga mu kiraro ,yahinduriwe ubuzima n’abagira neza nyuma y’igihe ubayeho nabi.
Mu minsi yashize nibwo Afrimax Tv yagaragaje amashusho y’umwana w’imyaka 11 witwa Samuel wabaga mu kiraro nyuma yo kuburana nababyeyi be ,ndetse nimpanga ye yari asigaranye ikamuta.Uyu mwana yatangarije iki kinyamakuru ko bari batuye mu ntara y’uburasirazuba,hanyuma ababyeyi be baza kubasiga bonyine barimuka.Samwel n’umuvandimwe we baje kuva iwabo baratorongera kugera ubwo bageze aho bita kuri Base mu karere ka Rulindo, mu ntara y’amajyaruguru.Bakomeje kubaho nabi ndetse bakajya barara mu kiraro.Uyu Samuel yaje gutangira gukora amandazi nyuma yo gutoragura amafaranga 5000.Nyuma uyu mwana bavaga inda imwe yaje kùmuta arigendera.
Ubuzima bwe bwakomeje kumubera bubi gusa aza kubona umubyeyi wamwikundiye amujyana iwe mu rugo ,ndetse atangira kumufata nk’umwana we.Ubwo Afrimax yamusuraga uyu mubyeyi yaraturitse ararira gusa akagaragaza ko Samuel azabaho neza kandi ko ubuzima bwe buzahinduka.Kuri iyi nshuro rero ku bufatanye Afrimax n’itsinda ry’abantu baba mu bihugu byo hanze bakaba barateranyije inkunga yo gufasha uyu mwana uba mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo. Bamuzanira ibikoresho bitandukanye byo mu rugo, imyambaro n’ibiryamirwa.ubuzima bwuyu mwana bukaba bwahindutse ndetse ibyishimo biramurenga nkuko yabitangaje.
Uyu mubyeyi umurera na we yashimye cyane ubuvigizi yakorewe ndetse n’inkunga yatanzwe kugirango Samuel akomeze abeho neza.Avuga ko uyu mwana yamaze kumwakira mu muryango we ndetse ko na we amufata nk’umubyeyi we.