in

Inkuru nziza ishimishije kuri Dj Brianne ubu afite ibyishimo bidasanzwe

Mu byishimo byinshi, DJ Brianne ugiye gutaramira i Burayi yavuze ko kuba yaravuye ku muhanda aho yitwaga mayibobo, uyu munsi akaba ari umuntu nkenerwa muri sosiyete y’Abanyarwanda yaba ababa imbere mu gihugu no hanze yacyo ari amahirwe yahawe no kuba mu gihugu giha amahirwe buri wese hatagendewe ku bindi ibyo aribyo byose.

Ibi uyu mukobwa uzwi mu kuvanga imiziki mu birori n’ibitaramo binyuranye, yavuze ko mu gihe ari mu byishimo by’ibitaramo yatumiwemo ku Mugabane w’i Burayi, aho agiye kuzenguruka mu bihugu binyuranye.

Ni ibyiyumvo uyu mukobwa yagize nyuma yo kubona ubutumire bwo kujya gutaramira i Burayi, agahamya ko nubwo byamaze kwemezwa ko azajyayo ku bwe akibifata nk’igitangaza.

Ati “Mu myaka mike ishize nibonaga nk’uwo ubuzima bwananiye, sinarinzi ko navamo umuntu ukenerwa mu muryango Nyarwanda. Ntabwo nibazaga ko hari inzira byacamo ngo uyu munsi mbe ndi uwo ndiwe.”

DJ Brianne avuga ko kwitinyuka akagerageza amahirwe y’umurimo aribyo byamufashije kuba uwo ari we uyu munsi, bityo yishimira kuba ari mu gihugu giha buri wese amahirwe hatitawe ku hahise he.

Ati “Nishimira ko ndi mu gihugu giha amahirwe buri wese hatagize ikindi kireberwaho, ubundi kujya i Burayi n’ahandi maze iminsi nkorera ibitaramo nta nubwo zari inzozi zanjye za cyera kuko kuzikabya byari kugorana. Gusa aho ntinyukiye ngatangira gukora ubu naba umugabo wo guhamya ko muri iki gihugu buri wese afite amahirwe.”

Kugeza ubu igitaramo cya DJ Brianne cyatangajwe ni ikizabera Hannover mu Budage ku wa 30 Ukuboza 2022.

Icyakora nubwo icya mbere cyatangajwe ari ikizabera mu Budage, uyu mukobwa yateguje abakunzi be ko azataramira mu bihugu birimo u Bufaransa,u Bubiligi, Pologne, Suède n’ahandi hanyuranye.

Ibi bitaramo biri mu bikorwa ateganya gukorera i Burayi mu gihe cy’amezi abiri agiye kumarayo.

DJ Brianne uri mu rubyiruko rwigeze kuba mu muhanda ariko uyu munsi ruhagaze neza mu muryango nyarwanda.

Yavuze ko buri gihe iyo ateye intambwe asubira inyuma akereka abakiri mu buzima nk’ubwo yanyuzemo ko nabo bafite amahirwe kuri ubu bikaba ari ikibazo cy’igihe cy’Imana gusa.

Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Gateka Brianne, yavutse mu 1996 muri Kenya, aza mu Rwanda ari umwana, akurira ku Kimihurura.

Yatangiye kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki mu 2019 muri Mata. Yari yarabanje kubyigira muri Kenya, nyuma aje mu Rwanda afashwa n’uwitwa DJ Yolo na DJ Théo

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Rayon Sports yahaye agahimbazamusyi umukinnyi witwaye neza ku mukino batsinzwemo Kiyovu Sports

Rocky Kimomo yateguje abakunzi b’umuhanzikazi asigaye areberera inyungu ko hari agashya azabaha ejo