in

Inkuru nshya kuri Kiyovu Sports

Kiyovu Sports yafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza mukuru, Joslin BIPFUBUSA, mu gihe cy’imikino ine kubera umusaruro mubi wagaragaye mu ntangiriro za shampiyona. Kugeza ubu, Kiyovu iri ku mwanya wa nyuma, imaze gutsindwa imikino itanu mu irindwi, ikaba yaratsinze umukino umwe gusa.

 

Mu gihe BIPFUBUSA azaba adahari, imyitozo n’imikino y’ikipe izayoborwa na Malick WADE, umutoza w’abato. Ubuyobozi bwatangaje ko iki cyemezo kigamije gushakira ikipe ibisubizo mu buryo bwihuse no gusubiza icyizere mu bakunzi bayo.

 

Kiyovu Sports yasabye abafana gukomeza gushyigikira ikipe muri ibi bihe bigoye, bizezwa ko hagiye gukorwa impinduka zikenewe kugira ngo ikipe izamuke mu manota no gusubira mu murongo wa shampiyona.

Umutoza Joslin BIPFUBUSA Kiyovu Sports ihagaritse

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Twinjirane mu byaranze weekend mu mikino ya Volleyball: Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Arsenal ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye