in

Inkuru nshya ku bakunzi b’ikiganiro « Urukiko rw’imikino »

Abanyamakuru Sam Karenzi, Taifa Bruno na Horaho Axel bamenyekanye cyane mu kiganiro cy’imikino ‘Urukiko’ bari mu muryango usohoka kuri Radio 10 berekeza kuri Fine FM aho bagomba no gutwara izina ryacyo.

Amakuru yizewe IGIHE dukesha iyi nkuru ifite ni uko aba banyamakuru bamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Fine FM, ku buryo bagomba gutangira ibiganiro bitarenze tariki 1 Ukwakira 2021.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko aba banyamakuru banamaze gusinya amasezerano kuri iyi radiyo nshya igisigaye ari ugusoza ayo bari bafite kuri Radio10.

Ati “Kuri uyu wa 10 Nzeri 2021 ni bwo aba banyamakuru basinye aya masezerano uretse Taifa Bruno wajyanye n’ikipe ya APR FC hanze y’u Rwanda utarabashije kugera kuri Fine FM.”

Uyu yanakomeje avuga ko izina ry’ikiganiro “Urukiko” na ryo bagomba kuryimukana nk’uko ari bo baritangije kuri Radio10.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyamamare byari bitunze agatubutse bikaza gukena bikomeye.

Ni iki cyabaye kuri Miss Naomie?