in

Inkuru mbi; Umugabo yishe umugore we amuziza gutaha atinze

Uyu mugore yapfuye ubwo yari yabanje kujya kwivuriza mu bitaro nyuma yuko umugabo we amukubise ikintu kitamenyekanye mu mutwe mu ijoro ryo ku cyumweru, tariki ya 4 Ukuboza 2022 ahazwi nka Githurai 45.

Aya mahano yamenyekanye amenyeshejwe n’umukozi wakoreraga murugo witwa Ruth Kaimenyi, aho yavuze ko ubusanzwe umugabo yaje mu masaha y’ijoro ahagana Saa saba abaza aho umugore we ari.

Mu kubarira inkuru polisi uyu mukozi yagize ati: ‘Yatashye yasinze abaza aho umugore we ari. Namubwiye ko atarahagera, antera ubwoba ansohora mu nzu ambwira ko nkwiriye kuba mbizi.’’

Uwo mukozi bivugwa ko mu minota 30 yari yamaze gusohorwa muri urwo rugo, Madamu Kaari ngo yahise asesekara murugo arikumwe n’umushuti we witwa Gakii.

N’uko Kaari asanga uwo mukozi hanze y’igipangu amubaza impamvu yicaye hanze undi amubarira inkuru y’ibyabaye.

Gusa uno mugore ngo ntiyabifashe nk’ibintu bifite uburemere n’uko ahitamo kujya gukomangira ku rugi umugabo we.

Icyakora, umugabo nawe nkuwari wicaye amutegereje yaramukinguriye ariko batangira gukirana.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda: Umugabo yakatiwe burundu kubera kwica murumuna we amutemye umutwe

Uwari Perezida wa Argentina yatangaje ibintu byatunguye isi yose byaba kuri Messi aramutse afashije Argentina gutwara igikombe cy’isi