Nyuma y’inkuru yavugaga umusore witwa Mutabazi wiyahuye ku munsi w’ejo, asimbutse kuri etaje yo kuri La Bonne Addresse iherereye mu mujyi agakomereka cyane ariko ntahite apfa, kuri ubu inkuru ibabaje ni uko uyu musore yitabye Imana nkuko byatangajwe na InyaRwanda.
Amakuru y’urupfu rw’uyu musore yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricia, wabwiye UMUSEKE ati “Uwagerageje kwiyahurira mu nyubako ya La Bonne Adresse nk’uko twari twabibamenyesheje, amaze gushiramo umwuka aguye ku Bitaro bya CHUK.”
Amakuru avuga ko uyu musore yabanje guhamagara Nyirasenge amubwira ko ari mu Ubumwe Grande Hotel, ko agiye kwiyahura kuko ubuzima bwamunaniye. Nyirasenge yahise atega moto ngo aze amufate, ageze mu mujyi asanga inyubako yamubwiye si yo arimo ahubwo ari mu nyubako ya La Bonne adresse ari nayo yiyahuriyemo mu masaa yine za mu gitondo.Magingo aya ntiharamenyekana impamvu yatumye uyu musore yiyambura ubuzima.