in

Inkuru mbi kuri Etincelles FC ikaba nziza kuri Rayon Sports mbere y’amasaha macye ngo bacakirane

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Ghana, Sumaila Moro ntabwo azakina umukino Etincelles FC izahuramo na Rayon Sports.

Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023, kuri Stade ya Muhanga ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukino Rayon Sports izawukina nta kibazo na kimwe ifite kuko abakinnyi bameze neza, ariko Etincelles FC izaba idafite umukinnyi wayo ngenderwaho witwa Sumaila Moro.

Uyu rutahizamu yagize ikibazo cy’imvune ikomeye ubwo Etincelles FC yatsindwaga na Marines FC ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Kuba Etincelles FC izakina idafite Sumaila Moro biteye impungenge umutoza wayo Bizumuremyi Radjab, mu gihe ari inkuru nziza kuri Rayon Sports kuko uyu rutahizamu yabatsinze ibitego bibiri mu mukino ubanza Etincelles FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego bitatu kuri bibiri.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 42, mu gihe Etincelles FC iri ku mwanya wa 7 n’amanota 34, kwinjira ahasanzwe azaba ari ibihumbi bibiri, ahatwikiriye ni ibihumbi bitanu mu gihe muri VIP azaba ari ibihumbi 10 by’Amanyarwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru agezweho; Marcelo wubatse izina muri Real Madrid yasezeye ku mupira w’i Burayi

Birababaje cyane! Umugeni yitabye Imana ari gusezerana n’umugabo ahita asimburwa na murumuna we