in

Inkuru mbi ku muhanzi Justin Bieber

Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Justin Bieber biravugwa ko yarwaye paralize.Ibi uyu muhanzi yabitangaje kuri instagram avuga ko igice cye cy’isura cyiburyo cyafashwe na palarize(paralyze).

Yavuze ko afite ibimenyetso by’indwara ya ‘Ramsay Hunt’ aho uyirwaye ashobora kugira uburibwe mu matwi, ku isura cyangwa akaba yagira uburibwe ku munwa.

Uyu muhanzi w’injyana ya pop w’imyaka 28, yari aherutse gutangaza ko ahagaritse ibitaramo bye bya ‘Justice World Tour’ aho igitaramo cye cya mbere cyari giteganyijwe kubera i Toronto muri Canada.

Iyi ndwara Justin Bieber arwaye yibasira amatwi ikaba yatuma igice cy’isura cyangwa isura yose igira paralysie ishobora kandi gutuma uyirwaye ahura n’ikibazo cyo kutumva.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest


0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkumi yiyamye abasore bayibasiye ko yongereye amabuno

Umunyamakuru Axel yasabye aranakwa umukunzi we