Inkuru iteye agahinda ikomeje kuvugwa mu karere ka Rusizi n’iyabageni bari bamaze igihe gito barushinze bahiriye mu nzu. Icyimanizanye Jeannette w’imyaka 26 na Ngabonziza Eric bamaze igihe gito barushinze, bahiriye mu nzu aho bari batuye mu mudugudu wa Munyinya, akagari ka Gihundwe mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi,icyakora bakurwamo batarakongoka, mu byo bari bafite mu nzu byose ntihagira na kimwe basohokana, byose uhereye ku myambaro kugeza ku kiyiko bihiramo birakongoka nkuko tubikesha BTN TV
Umutarage witwa Uzamukunda Félicité w’imyaka 62, nyir’inzu yahiye babagamo, yavuze ko hari mu ma saa saba n’igice z’ijoro rishyira ku wa mbere tariki 13, yumva umugeni Icyimanizanye ataka cyane avuga ngo nibabatabare barapfuye abanza kugira ngo ni abajura babateye arebera mu idirishya yanga gukingura, abona ahubwo umuriro waka inzu yose abona ko atari abajura ni bwo ngo yahise akingura asanga inzu yose yagurumanye babuze uko bakingura umuriro usatira n’icyumba bari baryamyemo.
Ati’’ Narasohotse mbona inzu yose yagurumanye ihereye ku muryango wo mu cyumba cy’uruganiriro, numva basakuza cyane bavuga ko bumva batangiye gushya kandi babuze aho bashyize urufunguzo rukingura umuryango usohoka,ndebye mbona umuriro ari mwinshi, kuko nanjye nta wundi tubana mu nzu, nahise niruka njya gutabaza umuturanyi araza asanga nta kindi cyakorwa uretse gushaka ishoka agaca urugi ngo babone uko basohoka.’’
Avuga ko ku bw’amahirwe yari afite ishoka mu nzu yari amaze iminsi aguze ayiha uwo muturanyi asiga ari guca urugi,we akomeza kugenda atabaza abandi baturanyi agaruka asanga babajyanye kwa muganga bavuga ko bari batangiye gushya ariko umugabo ari we wahiye cyane umubiri wose, kuko ngo yabonye umuriro ubasatira cyane atangira kubundarara ku mugore we ufite inda y’amezi 3,5,amukingira ngo we n’umwana barengerwe nubwo we yashya agakongoka ariko nibura bo barokoke.
Ati’’ Nakomeje kugenda nirukanka muri icyo gicuku ntabaza hose ngaruka nsanga urugi baruciye bavamo babajyanye ku bitaro bya Gihundwe. Nta na kimwe bakuyemo kuko na bo ubwabo, nk’uko nabibwiwe n’abahise batabara nagiye gushaka abandi badutabara, basohotse bambaye ubusa buriburi, nta n’akantu bafite mu ntoki,bahiye bigaragara ariko ngo umugabo ari we wahiye cyane aramira umugore n’umwana atwite ngo bo badashya,kugeza ubu rero baracyitabwaho n’abaganga, inzu yose yo yarashize, nta na kimwe cyabashije kuvamo.’’ .
Ku byerekeranye na nyir’inzu,umukecuru Uzamukunda Félicité uvuga ko iyi nzu yakodeshwaga amafaranga 50.000 ku kwezi ari yo yari imutunze, ikaba itari mu bwishingizi nk’izindi nyinshi z’abaturage,na we agasaba ubufasha ngo yongere ayubake imurinde amasaziro ma bi.