in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Inkuru itari nziza mu rugo rwa Jason Derulo.

Umuhanzi Jason Derulo n’umugore we bari bamaze amezi ane gusa bibarutse umwana w’umuhungu witwa Jason King , bamaze gutangaza ko batandukanye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter uyu muhanzi w’imyaka 32 yashyizeho ubutumwa avuga ko yamaze gutandukana n’umugore we Jena Frumes w’imyaka 28 bari bamaranye umwaka umwe gusa babana nk’umugabo n’umugore.

Yagize ati : “Njye na Jena twahisemo gutandukana gusa gusa nababwira ko ari umubyeyi utangaje ariko twumvise gutandukana muri iki gihe bizadufasha kubaho mu bundi buryo bwacu kandi tukaba abayebyi twifuza kubabo , turabubashye mwubahe ubuzima bwacu miri iki gihe.”

Ubwo Jason Deulo yizihizaga imyaka 32 uyu mugore Jena yagaragaje urukundo akunda umugabo maze ajya ku mbuga nkoranyambaga amubwira amagambo aryoshye yerekana urwo amukunda.

Nubwo Jason Derulo yavuze ariya magambo ntabwo aratangaza impamvu yatumye atandukana n’umukunzi we w’akadasohoka iteka babaga bari mu munyega w’urukundo ndetse na Jena kubwe ntacyo aratangaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyavuzwe kuri Juno Kizigenza na Ariel Wayz nyuma y’ibyo bakoreye muri Studio za Kiss FM.

Live match: Musanze FC vs Rayon Sports FC