in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Ibyavuzwe kuri Juno Kizigenza na Ariel Wayz nyuma y’ibyo bakoreye muri Studio za Kiss FM.

Umuhanzi Juno Kizigenza na Ariel Ways batumye abafana babo bacika ururondogoro bitewe n’amafoto bifotoje bari mu kiganiro kuri radio Kiss Fm.

Ariel Wayz yari yicaye ku bibero bya Juno

Hashize iminsi humvikana amakuru ko abo bahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bashobora kuba bahujwe n’ibindi birenze umuziki, ibyo bikaba byaratangiye kuvugwa nyuma y’uko basohoye indirimbo bakoranye bise ‘Away’.Benshi bagiye bavuga ko bashobora kuba bateretana ariko mu biganiro byose bagiye bakorana n’itangazamakuru bahakanye ko badakundana ahubwo ari inshuti zisanzwe.

Aba bahanzi ubwo bari batumiwe mu kiganiro cyo kuri Kiss Fm kuri uyu wa Gatanu,  baje gufotorwa Ariel Wayz yicaye ku bibero bya Juno, ndetse barebana akana ko mu jisho.Andi mafoto na yo bagaragaye basa nk’abarimo gukina ,ibyo bita romantic. Ibi bikaba byatumye abafana babo batabashira amakenga,bahamya ko ibi birenze ubushuti busanzwe ndetse ibyo bakoze bigaragaza ko bari mu rukundo.

https://www.instagram.com/p/CUMi5ZfI2Pn/?utm_medium=copy_link

 

https://www.instagram.com/p/CUMmjAvIfSY/?utm_medium=copy_link

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igitangaza kirabaye amashyuza aragarutse.

Inkuru itari nziza mu rugo rwa Jason Derulo.