in

Inkuru itari nziza kuri Rihanna 

Inkuru itari nziza kuri Rihanna.

Umuhanzikazi Rihanna yibwe imodoka ye mu buryo nawe atazi.

Mu Cyumweru cyashize, nibwo umuhanzi Rihanna yabuze imodoka ye yari itwawe n’umushoferi we mu mugi wa Los Angeles muri Amerika.

Umushoferi wa Rihanna akaba yarabwiye Polisi ko ubwo yari mu rugo i Los Angeles, yasohotse mu modoka agasiga ifunguye kandi inaka, irimo n’urufunguzo, yagaruka agasanga yagiye rugikubita.

Kuri iyi mpamvu, Shoferi akaba yaratangaje ko batwaye imodoka ya 2012 Audi sedan.

Nubwo bimeze gutya ariko ntibiremezwa niba Rihanna yari mu rugo ubwo ibi byabaga.

Ikindi kandi, Polisi yo muri Los Angeles ikaba iri gutangaza ko iperereza rigikomeje kugira ngo imenye uwatwaye iyi modoka.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mukansanga yanditse andi mateka atarakorwa nundi wese mu Rwanda 

Umunyeshuri wo mu mwaka wa 2 yapfiriye muri sitasiyo ya Polisi