in

YEGOKOYEGOKO

Inkuru itari nziza ku bukwe bwa Byiringiro Lague n’umukunzi we

Ubukwe bwa Byiringiro bushobora gusubikwa kubera umukino Ikipe ya APR FC ifite.

APR ifite umukino kuri iki cyumweru aho igomba gukina na RS Berkane yo muri Maroc ngo hamenyekane ikipe ijya mu matsinda ya CAF confederation cup.

Ni mu gihe kandi rutahizamu wa APR FC witwa Byiringiro Lague imyiteguro y’ubukwe ayigeze kure kuko abufite kuri uyu wa Gatandatu.

Byiringiro Lague akaba agiye kurushinga n’umwari witwa Uwase Kelia ariko ubukwe bukaba bushaka kwigizwa inyuma.

Uyu Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bakomeye ikipe ya APR FC ifite ni nayo mpamvu batangiye kuganira ngo barebe ko ubukwe bwakwigizwa inyuma akabanza agakina umukino wa RS Berkane.

Ikipe ya APR FC iremera ko yamwishyura amafarabga yatakajwe ndetse bakamukorera ubukwe bwiza ariko akabanza akabafasha uyu mwarabu wo muri Maroc.

Byiringiro Lague ari gukora imyitozo ataha kugira ngo akomeze kwitegura ubwo bukwe bwe buri ku wa Gatandatu.

Byiringiro Lague yari amaze igihe adakina akaba ari gukina yambaye ingofero irinda umutwe we ngo utagira ikibazo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagabo Bavugako Nabo Bahohoterwa Igihe Bari Kozwa Mu Mutwe N’abakobwa Nyuma Yo Kogoshwa

Mike kayihura akoze ibitarakorwa n’undi muhanzi ukizamuka