Bitewe n’ingengo y’imari nke abanyeshuri bashobora kwishyurirwa buruse na Leta ni 7000 mu gihe abujuje ibisabwa ari ibihumbi 46.
Minisiteri ishizwe uburezi yagaragaje ko ingengo y’imari ifite ishobora kwishyurira byibura 15% by’abanyeshuri bose bashaka kwinjira muri kaminuza.
Nk’uko biherutse gutangazwa n’umuyobozi mukuru w’inama y’amashuri makuru na za kaminuza Dr Rose Mukankomeje yavuze ko kuba amafaranga yokwishyurira abanyeshuri kaminuza yaragabanutse bizagira ingaruka ku banyeshuri bifuza gukomeza kwiga muri kaminuza.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko umubare wabo bazishyurira kaminuza ari muto cyane ugereranyije n’uwo bari bafite kandi avuga ko amafaranga bahawe adashobora no kwishyurira 15% mu gihe abujuje ibisabwa ari ibihumbi 46 ibi bikaba ari mbogamizi zikomeye kuri bamwe mu banyeshuri bifuzaga gukomeza gukomeza kaminuza.