in

Inkuru itangaje: Umwana w’imyaka 5 yarokotse inzoka y’uruziramire yari yamwizingiyeho

Mu gihugu cya Australia umwana w’umuhungu w’imyaka itanu yarokotse nyuma y’uko inzoka y’uruziramire imukubye hafi gatatu mu bunini imurumye, ikamwizingiraho, ikamugusha muri pisine agatabarwa mbere y’uko imumira.

Uyu mwana witwa Beau Blake yarimo agenda iruhande rw’ubwo bwogero bw’iwabo ubwo inzoka ireshya na metero eshatu yamuteraga, nk’uko se yabibwiye radio yaho.

Mu gihe yari yamwizingiyeho ikimukandira mu mazi, bombi bavanywemo na sekuru wa Beau uri mu zabukuru, maze se Ben araza ashikuza iyo nzoka ku muhungu we.

Se avuga ko Beau ubu ameze neza nubwo afite ibikomere bito byavuye ku kurumwa muri ibyo byabaye kuwa kane.

Kuwa gatanu, Ben yabwiye radio 3AW y’i Melbourne ati: “Tumaze kumuhanagura amaraso twamubwiye ko atari bupfe kuko iriya atari inzoka y’ubumara, yahise amera neza.”

Yongeraho ko barimo gukurikirana ibikomere bya Beau ko nta bimenyetso by’indwara bishobora kwerekana.

“Nabonye igicucu cy’umukara kiva mu gihuru mbere y’uko bagwana mu mazi, yari yizingurije yose ku kaguru ke.”

Nta “kindi cyo kwifashisha”, Allan, sekuru wa Beau w’imyaka 76, yahise asimbukira muri pisine akurira Ben maze amuhereza Ben iyo nzoka ikimuriho.

Ben avuga ko yafungiranye iyo nzoka mu gihe cy’iminota hafi 10 mu gihe yarimo agerageza guturisha abana be na se, mbere yo kuyirekura ikigendera.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’inshamugongo:Umwe muri ba basaza b’imusanze basusurukije abatari bake yitabye Imana

Producer Junior Multisystem uherutse gucibwa ukuboko arasaba inkunga y’amasengesho kuko ubuzima bwe buri mu kaga