Mu mukino wa Supercup wahuje ikipe ya Real Madrid na FC Barcelone,Cristiano Ronaldo yaje kwinjira asimbura,atsinda igitego ndetse aza no guhabwa ikarita itukura nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo yakuyemo umupira n’indi kubera kwigwisha.
Nyamara ahabwa iyo karita itukura,yaje gukora ibintu bidasanzwe muri ruhago ubwo yasunikaga umusifuzi mbere yo kuva mu kibuga.Ikinyamakuru AS cyandikirwa muri Espanye cyatangaje cyibifashijwemo n’inzobere mu misifurire ko ashobora guhanwa hagati y’imikino 4 cyangwa 12.
Nyamara Zinedine Zidane yatangarije abanyamakuru ukuntu ababajwe n’icyo cyemezo nk’uko twabibatangarije mu nkuru yacu yabanje (kanda hano)yemeje ko bazajya kuburana ku buryo iyo karita itukura yakurwaho akaba yababarirwa agakina umukino wo kwishyura ku wa 3 cyangwa se agahanwa ariko imikino micye.