Irushanwa ry’igikombe cy’ibihugu by’Afurika,ikipe y’igihugu y’Amavubi iherukamo muri 2004,kuri ubu habaye impinduramatwara aho iri rushanwa ryahinduye umubare w’amakipe azaryitabira ndetse bahindura n’igihe izajya ibera .
Comite y’ubuyobozi bwa federasiyo ya ruhago ku mugabane w’afurik CAF,nyuma y’iminsi ibiri bateraniye i Rabat muri Maroc,bemeje ko iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 24 aho kuba 16 yarsanzwe aryitabira. Mu makipe 8 yiyongereyemo,ikipe y’igihugu Amavubi yabyaza umusaruro ayo mahirwe ikayazamo ibintu bisaba gukora cyane ndetse no kwumva ko byashoboka.
Iri rushanwa kandi rikaba rizajya riba buri myaka ibiri mu mezi y’ukwa 6 n’ukwa 7 aho kuba mu kwezi kwa 1 ibintu byatumaga abakinnyi bata amakipe yabo bakagaruka barasimbuwe cyangwa batagitanga umusaruro uhagije.