Featured
Inkuru ishyushye-Umwuka mubi uracyari wose hagati ya Neymar na Cavani aho ndetse Neymar yamukoreye igikorwa cyigayitse cyane amwihimuraho
Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Paris Saint Germain na Olympique Lyonnais ukavugwaho ubwumvikane buke hagati ya Neymar Jr na Cavani bombi ba rutahizamu ba PSG ku mipira y’imiterekano batagiye bumvikanaho,kuri ubu byafashe indi ntera.
Ikinyamakuru The Sun cyandikirwa mu Bwongereza cyemeza neza ko uyu musore Neymar yaje gukora unfollow kuri uyu mugabo Edinson Cavani ku rubuga rwa Instagram kubera ahanini penalty Cavani yimye Neymar bikarangira anayihushije.Cavani akaba amaze gutera penalty 3 zose iyi saison kuva Neymar yaza muri iyi kipe.
Ku rubuga rwa Instagram,kw’ifoto Neymar yashyize hanze nyuma y’umukino yarari kumwe na Mbappe gusa ibintu byagaragaraje ko uyu musore Cavani atakimureba nez kuba yatinyutse gushyiraho Mbappe na we nyamara Cavani ntajyeho kandi mu butatu bwa ba rutahizamu buzwi ku kazina ka MCN arimo.
