Mu gihe ikipe ya Fc Barcelona itegereje bikomeye kureba ko izasimbuza umunya Brasil Neymar Jr wayivuyemo ku buryo butunguranye akaza ndetse no kwitwa umugambanyi n’abafana be kurubu amakuru agera kuri yegoB dukesha ikinyamakuru cyo mubufaransa Le parisien aravuga ko inzozi za Fc Barcelona zishobora kuba zigiye kuba impamo.
Umufaransa Ousmane Dembélé ukinira ikipe ya Borussia Dortmund nyuma yuko ejo avuye mu myitozo y’ikipe ye itarangiye akerekeza ku kibuga cy’indege, nkuko Le Parisien yabitangaje, uyu musore kurubu akaba yamaze kugera i Paris aho aje gushaka impapuro z’urugendo zimwerekeza muri Espagne ndetse n’impapuro z’akazi zo gukorera muri Espagne bikaba biteganyijwe ko nta gihindutse uyu musore azaba yasesekaye i Catalunya k ku munsi wo ku cyumweru we n’umuhagarariye mu mategeko aho bazaba baje kurangizanya n’ikipe ya Fc Barcelona ku byerekeye amasezerano mashya y’uyu musore ndetse no kwishyura ikipe ya Borussia Dortmund amafaranga aguze uyu musore.