in ,

Inkuru Ishyushye-Umukinnyi ukomeye wa FC Barcelone yatangiye gupanga kwerekeza muri bakeba Real Madrid vuba cyane

Nyuma y’igihe kinini cyane ikipe ya Real Madrid iri gushaka nyezamu ufite izina ndetse n’uburambe ku mugabane w’i Burayi nyuma yo kubura David De Gea ku munota wa nyuma muri 2015,kuri ubu yatangiye gukurikirana umusore Marc Andre Ter Stegen ufatira ikipe ya FC Barcelone.

Ter Stegen ikipe ya FC Barcelone yamukuye mw’ikipe ya Borussia Moncheglabash mu gihugu cy’Ubudage mu mwaka wa 2014 asimburana na Claudo Bravo nyamara aza kuvamo nyezamu Barca igenderaho cyane.Nk’uko amakuru atangazwa na Don Balon yemeza neza ko perezida wa Real Madrid yasabye Zinedine Zidane ko yakurikirana uyu musore byakomeje kuvugwa ko mu gihe intara ya Catalunya yabona ubwigenge yahita ava muri iyi kipe.

Nyuma y’igihe nyezamu Keylor Navas afatira ikipe ya Real Madrid,ntago perezida w’iyi kipe aramwiyumvamo cyane aho ahora ashaka kuzana undi uzamufasha mu gucunga izamu kuko iri kwiruka mu bandi bakinnyi bakomeye nka Thibault Courtois,Manuel Neuer,Giangui Donnarumma n’abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyambarire Asinah atamenyerewemo yatunguye benshi mu bafana be

AkA NI AKUMIRO:  Miss Teta Sandra yatengushywe n’umwambaro yari yambaye ashiduka umwenda w’imbere wagiye hanze ( +video)