in ,

Inkuru Ishyushye—Real Madrid ikaba itwaye bibabaje umukinnyi FC Barcelone

Nyuma y’amezi intambara ari yose ku makipe barwanira umusore w’imyaka 18 Kylian Mbappe ukinira ikipe ya As Monaco,nk’uko ikinyamakuru Marca cyandikirwa muri Espanye kibitangaza,uyu musore yaba yarangije kwumvikana n’ikipe ya Real Madrid.

Kylian Mbappe Lottin wigaragaje cyane muri saisom ishize aho yatsinze ibitego 16 muri shampiyona y’ubufaransa ndetse anatsinda ibitego 6 mu mikino 10 yonyine ya Champions League.Nyuma y’igihe yifuzwa cyane n’umutoza Zinedine Zidane,iki kinyamakuru gikomeza gihamya neza ko mu minsi mike uyu musore asinyira Real Madrid ku masezerano y’imyaka 6 ahembwa Miliyoni 7 z’amayero ku mwaka.

Image result for kylian mbappe

Real Madrid ikaba izishyura Monaco miliyoni 135 z’amayero kugira itware uyu musore wifuzwaga bikomeye na FC Barcelone mu minsi yashize benshi bafata nk’ejo hazaza ha ruhago.Iyi kipe ya Monaco kandi ikaba ari umukinnyi wa 4 yaba itakaje muri iyi mercato nyuma yo guha Bernardo Silva Man city,Tiemoue Bakayoko ikipe ya Chelsea ndetse na Benjamin Mendy ikipe ya Man city kandi bose bayifatiye runini saison ishize.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ifoto iteye ubwoba umuhanzi The Ben yashyize hanze abantu bamwe bagahabuka

Dore ibimenyetso ntakuka byemeza ko Rihanna agiye kubyara (amafoto)