in ,

Inkuru Ishyushye-Nyuma yo kurwana mu myitozo,Neymar atangaje ko agiye kwerekeza mu Bushinwa

Nyuma y’iminsi myinshi Neymar avugwaho kwerekeza mw’ikipe ya Paris Saint Germain,kuri ubu yagize icyo avuga cyerekeye kuri ejo hazaza he gusa biterekeranye n’ikipe azakinira ahubwo na gahunda ze zisanzwe bikaba bije nyuma y’aho ejo yarwanye mu myitozo na mugenzi we nk’uko mwabisanga mu nkuru twabagejejeho ubushize (kanda hano )

Neymar abinyujije ku rubuga rwa Weibo rukora nka Twitter mu Bushinwa yivugiye ko azerekeza mu Bushinwa ku wa mbere nyuma y’umukino wa gishuti wa El Classico,aho azaba agiye gukomeza gahunda ze zo kwamamaza nubwo sosiyete yari yamutumije yari yavuze ko urugendo rwasubitswe kubera Neymar n’ikipe ye ya FC Barcelone bari kuganira ku by’igurwa ry’uyu musore.

Uwo mukino wa FC Barcelone na Real Madrid ukaba utegerejwe n’abafana benshi i Miami kuri uyu munsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Manchester United ihemukiwe bikomeye n’ikipe ya Chelsea mu buryo butunguranye

Dore amafoto y’aba star nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru