Nyuma y’umukino ubanza wa Super Cup ikipe ya FC Barcelone yatsinzwemo na Real Madrid ku kibuga cyayo 3-1,Cristiano Ronaldo agahabwa ikarita itukura,uwo mukino wagize ingaruka nyinshi kuri Messi aho byatumye yandika ku rubuga rwa Instagram ibintu bitari bimuzwiho.
Lionel Messi ni we wafashe iya mbere ashyira hanze ifoto ari mu myitozo yandika amagambo adasanzwe dushyize mu cyongereza yavuze ati “Fucked up day but you have to get up and go. This is just starting” mu kinyarwanda bishatse kuvuga “Umunsi mubi ariko tugomba gukomeza gukora.Ni intangiriro” ibintu bitari bisanzwe bimuzwiho aho yakwifata akavuga amagambo y’umujinya gutyo.
Nta minota myinshi iciyemo,Cristiano Ronaldo nawe yifotoje ari kumwe na bagenzi be mu myitozo ariko we yandikaho ko ikipe yabo ari ikipe itsinda aho kwandika ibintu by’umujinya nka Lionel Messi.Biragoye gukeka ko CR7 yashyizeho ifoto adashaka kubwiriramo Messi kuko nta minota yaciyemo hagati ya post ye n’iya Messi.