in ,

Inkuru Ishyushye: Neymar ari mu bibazo BIKOMEYE cyane nyuma yo kuva muri Barcelone azi ko abihunze

Mu gihe abafana benshi bategereje kubona umukino we wa mbere mw’ikipe ye nshya ya Paris Saint Germain uzaba ku cyumweru mu mukino bazasura ikipe ya Guingamp,uyu musore w’imyaka 25 akaba agifitanye ibibazo n’ubutabera bwo mu gihugu cya Bresil.

Mu mwaka wa 2015 nibwo ikigo gishinzwe kugenzura imisoro muri Bresil cyaje gusanga hari amafaranga Neymar yinjije mu kwamamaza kuva 2011 kugeza 2013 yahishe bityo ntayishyurire imisoro,angana na miliyoni 43 z’amayero.Abahagarariye Neymar mu mategeko bakaba bemeje ko biteguye kwishyura ihazabu baciwe nubwo batemera ko ikosa ryabaye koko.

Ntago byakwitwa inkuru nziza kuri Neymar kuko ubutabera bwo muri Bresil butemeye ayo mafaranga kuko igihe cyo kwishyura ihazabu cyarangiye byakomeza kugwa nabi Neymar unafite urundi rubanza muri Espanye kubera igurwa rye ryo muri Barca ryahishe byinshi .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Darassa wamenyekanye cyane mu ndirimbo Muziki akigera i Kigali yavuze ko yatunguwe n’ubwiza ahasanze (inkuru irambuye)

Abahanzi nyarwanda bakomeye cyane bagiye kuzenguruka igihugu cyose bafatanya n’abanyarwanda kubyina intsinzi (inkuru irambuye)